Inama 9 umukobwa yagenderaho agirira isuku igitsina cye
Imyanya myibarukiro y’umugore ni imyanya ifite akamaro gakomeye cyane. Dore imwe mu mirongo ngenderwaho ku bijyanye n’isuku y’igitsina cy’umugore kugira mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nkeya.
1.Kuhakorera isuku buri munsi.
Ni byiza ko umugore cyangwa umukobwa yoga ku gitsina cye buri munsi kuko usanga ibyuya ndetse n’ibinure iyo byivanze ari byo bishobora kubyara ubundi burwayi (infection). Koresha isabune idafite impumuro n’amazi meza.
2. Koza mu gitsina n’amazi menshi
Ni ngombwa gukoresha amazi menshi mu gihe uri koga kugira ngo utagira ikintu usigamo cyane iyo wakoresheje isabuni. Bibaye byiza ubundi wagakoresheje amazi yonyine. Ibi bituma igitsina gihorana impumuro nziza kandi ukirinda n’indwara zitandukanye zishobora guterwa no kuba hasigayemo ibintu runaka nk’amafuro y’amasabuni n’ibindi.
3. Kugabanya isukari ugakoresha yagourt
Abagore bagirwa inama ko gufata neza igitsina cyabo bijyana no kwita ku mirire yabo bagabanya isukari bafata bagakoresha yagourt (yawurute), impamvu basaba yogourt; ngo nuko mikorobi usanga ziri mu gitsina cy’umugore ziba zihuye n’ibyo bafashe mu mafunguro akubiyemo isukari, bakavuga ko rero muri yogourt habamo bagiteri zitahateza umwanda ukabije nk’uwo isukari isanzwe ihateza.
4. Kwisukuza agatambaro gafite isuku cyangwa uturindantoki (Gants) nyuma y’imibonano mpuzabitsina
5. Kwambara amakariso akoze muri Cotton (Koto)
Ubu bwoko bw’umwenda basobanura ko bufasha igitsina guhumeka uko bikwiriye, bigafasha igitsina kwisanzura, bigafasha umubiri w’igitsina gukura uko byakagombye ndetse n’uruhu ruturiye igitsina rukagaragara neza.
6. Kudatindana udutambaro bambara mu gihe cy’imihango “Cotex” (soma
kotegisi)
Mu mihango, basobanura ko kumarana bene utu dutambaro amasaha arenze atandatu atari byiza na gato; ahubwo byaba byiza ugiye uduhindura kenshi kuko bishobora kugukururira izindi ngorane nko gushya uruhu ruturiye igitsina. Ni byiza ko umuntu agira isuku mu gihe cy’imihango ndetse agahindura utu dutambaro kenshi.
7. Kwirinda gusiga mu gitsina imibavu n’amasabuni akaze
Ni byiza ko umuntu yakwirinda gukoresha amasabune ngo kuko agenda agafata mu myanya igize igitsina. Iyo bibaye byinshi ndetse bitinzemo nibwo usanga ahuye n’uburwayi atazi aho yabukuye. Abahanga bavuga ko umuntu adakeneye ikindi kintu kiguma ku gitsina cye nk’amafuro y’ayo masabune kuko ari byo bituma igitsina cy’umugore kigira kumagara. Ku bantu bateraho parfum na bo ngo ni ukubyitondera kuko na byo biteza ingorane zimwe n’iz’amasabune cyangwa ibindi bisigaramo.
8. Gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
Ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo uretse kubarinda gutwita ngo bifasha igitsina cyabo guhora gifite isuku. Ni ukwirinda rwose gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bitera kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikaba byatuma ugira ububabare mu gitsina ndetse n’inda zitateguwe.
9. Kujya kwa muganga uzobereye ibyimyanya y’ibitsina (gynecologue)
mu gihe runaka