1. Ingaruka mbi z’itabi ku mwana uzabyara
Abana bavuka ku babyeyi banywa itabi baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije, cyane cyane ngo iyo barinyweye babatwite.
Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Montreal bugamije kureba ingaruka z’akarande zishobora kugera ku bana bakomoka ku babyeyi banywa itabi.
Ubu bushakashatsi bwemeza ko aba bana bahura n’ibibazo byo kubyibuha cyane iyo bageze mu kigero cy’imyaka 10.
Professor Linda Pagani, umwe mu bagize itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ingaruka zo kunywa itabi zitagera ku barinywa gusa, ahubwo ko zigera no ku rubyaro rwabo ndetse no kuri bagenzi babo babakikije.
Uretse kuba kunywa itabi kw’ababyeyi bikururira abana babo ibibazo by’umubyibuho ukabije, ngo bigira n’ingaruka mbi ku mikurire y’abana, haba mu buryo bw’imitekerereze ndetse n’ubw’igihagararo cyangwa mu mikorere y’umubiri wabo.
Ubu bushakashatsi bwiswe “Nicotine and Tobacco Research” bwatangajwe n’ikinyamakuru cya muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, ngo bwashingiye ku makuru yakusanyijwe ku miryango isaga 2,055 yabajijwe.
Zimwe mu ngaruka ziterwa no kunywa itabi zirimo indwara z’ubuhumekero zitandukanye nka kanseri yo mu bihaha, indwara z’umutima, iz’uruhu, rikangiza amaso, amenyo ndetse ngo rishobora no kongera ibyago by’ubugumba ku barinywa. Uretse no kuba itabi ritera indwara ngo rinatera abantu ubukene. Itabi ngo ntiryica cyangwa ngo ryangize urinywa gusa; kuko n’uwegeranye n’umunywi waryo rimwangiza.
Ku isi hose itabi ngo rihitana abarenga miliyoni 6 z’abantu buri mwaka, muri aba ngo 80% ni abanyafurika. Kugeza ubu kandi ngo 40 % by’abana batuye isi ngo bugarijwe n’ibibazo bituruka ku ubumara bwa nikotine (nicotine) bw’itabi ababyeyi babo banywa baba bahumeka.